Gagne de la cryptomonnaie GRATUITE en 5 clics et aide institut numérique à propager la connaissance universitaire >> CLIQUEZ ICI <<

UMUSOGONGERO

Non classé

Imihindagurikire y’ubukungu bw’isi, cyane cyane iy’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, igira ingaruka zitandukanye ku bicuruzwa cyangwa se ku bigurwa n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Izo ngaruka zigenda zitandukana bitewe n’ukuntu igihugu iki n’iki gikorana ubucuruzi n’amahanga, bikanaterwa ahanini n’uko ubucuruzi bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bwibanda k’ukugurisha ibicuruzwa by’ubwoko bumwe ariko bikagura ibicuruzwa by’ubwoko bwinshi kandi bunyuranye ku masoko mpuzamahanga.
Kubera ko ibyo bihugu bikennye nta ruhare bigira mu gushyiraho ibiciro by’ibigurishwa cyangwa se ibigurwa kuri ayo masoko, bituma ibihugu bikize bikomeza gushyiraho ibiciro k’uburyo bibunogeye bityo bikabangamira ubukungu bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere muri rusange n’ingengo y’imari yabyo by’umwihariko.

Mu bushakashatsi twakoze twashakaga kumenya niba iyo mihindagurikire y’ubukungu bw’isi n’iy’ibiciro ku masoko mpuzamahanga ifite ingaruka ku ngengo y’imari y’u Rwanda.

Muri rusange, twasanze ingaruka ari nyinshi ariko iz’ingenzi zikaba eshatu.

i) gutuma amafaranga igihugu cyinjiza mu rwego rw’imisoro yakwa k’ubucuruzi mpuzamahanga agenda ahindagurika akurikije imihindagurikire y’ibiciro ku masoko mpuzamahanga muri rusange n’iby’igicuruzwa kawa by’umwihariko;

ii) Gutuma amafaranga igihugu gishora mu bikorwa binyuranye agenda yongerwa hakurikijwe ubwiyongere bw’ibyo biciro, ariko bikaruhanya kuyagabanya mu gihe ibyo biciro bigabanutse;

iii) gutuma icyuho cy’ingengo y’imari kirushaho kwiyongera.

Inzo ngaruka zose zatumye twemeza ko imihindagurikire y’ubukungu ku isi n’iyibiciro ku masoko mpuzamahanga ifite ingaruka mbi ku ngengo y’imari y’u Rwanda.

Niyo mpamvu twifuje ko imisoro mu rwanda yavugururwa kuburyo yinjiza amafaranga menshi mu gihugu kandi n’ayo cyashoraga akarushaho gucungwa neza.

Ibyo bigezweho, u Rwanda rwaba rugabanije ingorane rufite mu ngengo y’imari, ziterwa ahanini n’imihindagurikire y’ubukungu ku isi.

Page suivante : SOMMAIRE

Retour au menu : ANALYSE DE L’IMPACT DES CHOCS EXTERIEURS SUR L’AJUSTEMENT BUDGETAIRE AU RWANDA